Abo turibo
Kubungabunga umurage w'u Rwanda no kuwusangiza abandi
Intego
Intego yacu
Umuco.org ni urubuga rugamije kubungabunga umuco w'u Rwanda kugira ngo abazaza bazagire umurage ukomoka ku mateka, insigamigani, indangagaciro n'imico. Tugamije guha Abanyarwanda n'abanyamahanga ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa indangagaciro z'umuco w'u Rwanda.
Indangagaciro
Indangagaciro remezo — Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura, Umurimo
Gukunda Igihugu
Gukunda Igihugu ni ugukunda bene cyo, abagituye nta kuvangura, gukunda ibikigize byose nk'ubutaka, ururimi, umuco, amateka.
Ubumwe
Abanyarwanda babona ubumwe nk'imigenzereze y'abaturage bemera ko basangiye ubwenegihugu.
Ubupfura
Ubupfura ni inkingi ikomeye mu muco w'u Rwanda. Ni ipfundo rikubiyemo imyitwarire myiza.
Umurimo
Gukora ni inshingano ya buri wese mu muryango w'abantu kuko ari ingirakamaro.